Ikinyarwanda

Ikinyarwanda ni ururimi rw’Abanyarwanda n'abavuga ikinyarwanda badatuye u Rwanda. Ikinyarwanda kivugwa mu Rwanda no mu burasirazuba bwa Congo iharanira demokarasi. Ibindi bihugu bikikije u Rwanda bifite indimi zijya gusa n'ikinyarwanda: ikinyarwanda gisa n’Ikirundi, ururimi rw’i Burundi, rukanasa n’Igiha cyo muri Tanzaniya. Itegekongenga ISO 639-3 kin.

Ikinyarwanda gifite umwanya ukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda. Ni rwo rurimi ruha Abanyarwanda ubushobozi bwo kuranga isi, kugaragaza imbamutima, gushyikirana baganira, bungurana ibitekerezo, bagezanyaho ubutumwa.

Ururimi rw’Ikinyarwanda rufite uruhare rukomeye mu guhamya Umunyarwanda udafite isoni n’ubwoba by’umuco we kandi utisuzugura. Umuco w’u Rwanda ukeneye abawurinda n’abawubungabunga ngo hato imico y’amahanga itawumira. Iyo nshingano rero ni iy’Abanyarwanda ubwabo. Inzira ya mbere iriho ni ukwigisha Ikinyarwanda.

Ikinyanduga si cyo Kinyarwanda cyonyine, uretse ko abapadiri bashatse kwandika Ikinyarwanda bahera ku Kinyanduga, kuko abacyanditse bari i Kabgayi.

Kwigisha Ikinyarwanda bihamye rero ni ugushimangira ubunyarwanda. Ni ugushyikiriza umwana w’u Rwanda ibyo abakurambere bahanze bakabisigira Umunyarwanda wese ho umurage. Bityo kwiga Ikinyarwanda bikaba guhura n’ibyo kibumbatiye: uko giteye, ubugeni gihetse, umuco n’imyumvire y’Abanyarwanda. Ibi bisobanura ko kwigisha Ikinyarwanda ari ugufasha umwana w’u Rwanda kugicengera ari mu miterere yacyo no bwiza bwacyo: uko cyemerera ukivuga gutaka imvugo ye.

Kwigisha Ikinyarwanda rero bikwiye kuba umwanya wo guha Umunyarwanda ubushobozi bwo kwirinda kumirwa n’amahanga, ibyiza agisangamo akabyamamaza, ibyo anenga akabikosora, akagikungahaza ngo gihangane n’iterambere isi ihorana.

Ikinyarwanda kandi gifitemo amagambo menshi asa nayo mu rurimi rwitwa Ikizulu rw'abirabura bo muri Afurika y'Epfo: urugero, umuntu, abantu, ingwe, amanzi, umutwaro, ingata, inyama, inyoni, iminwe, marume, umukwe, abatwa.

Urutonde rw'inyuguti z’ikinyarwanda

Ikinyarwanda kigizwe n'inyuguti 24: a b c d e f g h i j k l m n o p r s t u v w y z

Izi nyuguti 24 zirimo ibice 2:

inyajwi 5: a e i o u
ingombajwi(indagi) 19: b c d f g h j k l m n p r s t v w y z
A B C D E F G H I J K L M N O P R S T U V W Y Z
a b c d e f g h i j k l m n o p r s t u v w y z


Indagi zivamo ibihekane bigizwe n'inyuguti ebyiri, eshatu,ndetse hari n'ibigizwe n'inyuguti 4 bikongerwaho nabyo buri gihe inyajwi kugirango bivugike neza.

Urugero: Ibihekane bigizwe n'ingwombajwi ebyiri nd, wakongeraho inyajwi (a e i o u) bigahinduka nda, nde, ndi, ndo, ndu ukandika ijambo indege.
Ibihekane bigizwe n'ingombajwi eshatu ndw kongera ho inyajwi (a e i o u) bigahinduka ndwa, ndwe, ndwi, ndwo, ndwu ukandika ijambo indwara.
Ibihekane bigizwe n'ingombajwi enye nshy kongera ho inyajwi (a e i o u) bigahinduka nshya, nshye, nshyi, nshyo, nshyu ukandika ijambo inshyushyu.
Other Languages
Afrikaans: Kinyarwanda
asturianu: Kiñaruanda
تۆرکجه: رواندا دیلی
български: Руанда (език)
català: Kinyarwanda
čeština: Rwandština
Чӑвашла: Руанда чĕлхи
Deutsch: Kinyarwanda
English: Kinyarwanda
Esperanto: Ruanda lingvo
español: Kiñaruanda
euskara: Kinyaruanda
français: Kinyarwanda
Nordfriisk: Kinyarwanda
Avañe'ẽ: Kiñarruánda
Fiji Hindi: Kinyarwanda bhasa
hrvatski: Rwanda jezik
հայերեն: Ռուանդերեն
Bahasa Indonesia: Bahasa Kinyarwanda
íslenska: Rúandíska
日本語: ルワンダ語
Адыгэбзэ: Руандабзэ
Перем Коми: Киняргванда
lingála: Kinyarwanda
lietuvių: Kinjaruanda
latviešu: Kiņaruanda
македонски: Руанда (јазик)
кырык мары: Руанда йӹлмӹ
Bahasa Melayu: Bahasa Kinyarwanda
Nederlands: Kinyarwanda
norsk nynorsk: Kinyarwanda
Novial: Rwandum
Sesotho sa Leboa: Sekinyarwanda
Piemontèis: Lenga Rwanda
Runa Simi: Rwanda simi
Kirundi: Ikinyarwanda
русский: Руанда (язык)
davvisámegiella: Kinyarwandagiella
Simple English: Kinyarwanda
chiShona: Kinyarwanda
Kiswahili: Kinyarwanda
Türkçe: Ruandaca
удмурт: Руанда кыл
українська: Руандійська мова
Tiếng Việt: Tiếng Rwanda
მარგალური: რუანდა (ნინა)
中文: 卢旺达语
Bân-lâm-gú: Kinyarwanda